Hashize iminsi mike Kizigenza Christiano Ronaldo atangaje ko we na Wayne Rooney bakinanye mu ikipe ya Manchester United gusa nga ntibigeze bagirana ubushuti.
Akomeza avuga ko kuri ubu Rooney amugirira ishyari ngo kubera ko Ronaldo arusha uyu Rooney imyaka gusa we akaba agikina umupira w’amaguru ariko Rooney akaba atagikina. Ikindi kandi ngo amuziza kuba amurusha ubwiza.
Cristiano Ronaldo yagize ati ” Ibyo Wayne Rooney na Gary Neville bamvugaho nibavuge bavuye aho kuko twarakinanye ariko sinigeze mba inshuti nabo.”
Ikindi yavuze ko atiteguye kuva muri shampiyona y’ubwongereza, amakipe ashyirwa mu majwi na Arsenal ndetse n’ikipe ya Manchester City.
Andi makuru akavuga ko ushinzwe kumureba inyungu we Jorge Mendez kuva icyumweru gishize yongeye kwegera Bayern Munich ashakiramo akaryo umukiriya we.