in

Chris Evans usanzwe uzwi nka Captain America yagizwe umugabo w’igikundiro ku isi yose kubera ibyo bagendeyeho

Umukinnyi wa filime w’icyamamare, Chris Evans usanzwe azwi cyane ku izina rya ‘Captain America’ kubera filime yakinnye yitwa Avengers ikorwa na companyi ya Marvel.

Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko yabaye umugabo w’igikundiro (Sexiest Man Alive 2022) kurusha abandi ku Isi, muri uyu mwaka wa 2022.

Mu byatumye Chris Evans agirwa umugabo w’igikundiro kurusha abandi ku Isi (Sexiest Men Alive), harimo nko kuba imiterere ye ikurura cyane igitsinagore ndetse no kuba afite ibigango birangaza benshi.

Chris Evans yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yashyirwaga kuri uyu mwanya yagize ati: ”Biratangaje kuko sinigeze nibonamo ko naba umugabo w’igikundiro, gusa nakundaga kubona abantu benshi batera urwenya ku miterere yanjye ku mbuga nkoranyambaga. Ni ikintu ngiye kujya ndatira bagenzi banjye. Ntibisanzwe ko umuntu nkanjye ashyirwa muri uyu mwanya”.

Ikinyamakuru People Magazine gitangaje Chris Evans nk’umugabo w’igikundiro kurusha abandi ku Isi, hashize iminsi micye itangaje ko Vin Diesel ariwe mugabo w’igikundiro ufite uruhara ku Isi ukurura cyane igitsinagore.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa Radiotv10 Mucyo Antha yatangaje amakipe 2 aha amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’isi

Ubu ni uburwayi bwo mu mutwe si gusa, umugabo yafashe umwana we w’umuhungu w’amezi 9 ku ngufu