in

“Capati n’ibishyimbo birarikoze”,Social Mula atuka Sky2 ibitutsi by’urukozasoni

Umuhanzi Social Mula akomeje gutuka bikomeye umuraperi Sky2 Wabagahe akamutuka ku babyeyi ndetse akanakomeza kumubwira ko batangana ngo yazajya akina nabo bangana.

Ni nkuru ikomeje kugenda icicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma ya mafoto y’ibiganiro Sky2 yasangije abamukurikira abereka ko Social Mula wirirwa amutuka bikomeye.

Yegob twaganiriye na Sky2 Wabagahe tumubaza icyo ari gupfa na Social Mula bituma amutuka kuriya,tumubaza niba biriguterwa n’ibibazo bigeze kugirana ubwo Sky2 yatangazaga ko Social Mula yamuririye amafaranga amubeshya ko bazakorana indirimbo ariko bikarangira akoranye na Papa Cyangwe, mu gusubiza Sky2 ati:”Yego nibyo tugipfa,ejo bundi nakoze ikiganiro nongera kubivugaho arababara bya danger antuka ibitutsi utabara,akomeza ati:”Mperutse gukora ikiganiro ahantu mvuga ko twasangiye capati n’ibishyimbo arantuka ku babyeyi ahantu hose kabisa”.

Tubajije Sky2 niba ntakindi kintu kibyihishe inyuma gituma Social Mula amutuka usibye iby’uko yavuze mu itangazamakuru ko Social Mula yamuririye amafaranga ntibakorane indirimbo cyangwa iby’uko yavuze ko basangiye capati n’ibishyimbo yatubwiye ko ntacyo aribyo bapfa gusa,Social Mula umuziza ko yamuteje itangazamakuru. Yegob twagerageje kuvugisha Social Mula ariko ntibyadukundira kuko twahamagaraga nimero ye igahita ivaho.

Social Mula n’umuhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda,yamenyekanye mu ndirimbo zirimo:Abanyakigali,Ma vie,Amahitamo,Kundunduro n’izindi.

Sky2 n’umuraperi wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube aho akunda gukorera ibiganiro akavuga amagambo mashya adasanzwe ayo mu ndimi z’amahanga bita “Slenge”.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ntabwo mva muri situdiyo batamaye ayanjye” Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yaraye muri situdiyo nyuma yo kwamburwa umushahara we na Radiyo akorera

Bwa mbere Nyina wa Hakimi yagize icyo avuga ku byo gutwara imitungo y’umwana we