in

Byiringiro Lague uzwiho kutavuga cyane, yateye imitoma itangaje umukunzi we Uwase Kelia bamaranye iminsi

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, yateye imitoma umugore we, Uwase Kelia, mu gihe bizihiza isabukuru y’umwaka umwe ushize basezeranye kubana akaramata.

Byiringiro na Uwase basezeranye imbere y’Imana nyuma yo gusaba no gukwa, byose byabaye ku wa 7 Ukuboza 2021.

Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2022, Byiringiro Lague yagiye kuri Instagram yandika amagambo yifuriza umugore we, Uwase Kelia, isabukuru nziza y’umwaka ushize bashinze urugo.

Yagize ati “Isabukuru nziza y’igihe gishize dushinze urugo ku mugore wanjye utangaje. Umugore mwiza w’igikundiro nkawe ni inzozi ziba zibaye impamo ku mugabo uwo ari we wese. Ndi umunyamahirwe kuba nkufite nk’umugore wanjye.”

Byiringiro na Uwase Kelia bashinze urugo nyuma y’imyaka ine bakundana. Mu mwaka umwe bamaranye, bibarutse imfura y’umukobwa ku wa 23 Kanama 2022.

Byiringiro akinira ikipe nkuru ya APR FC guhera muri Mutarama 2018. Yayigezemo avuye muri Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yiyongeye kubandi bahanzi bateye umugongo igitaramo yari yatumiwemo

Platin P aciye impaka:Nyuma y’ibitaramo avuye gukorera muri Reta zunzwe ubumwe z’amerika amanukanye indirimbo z’umwaka