in

Byari ibyishimo mu rugo kwa Pastor Theogene: Umugore wa nyakwigendera Pastor Theogene, Uwanyana Assia yakoreye igikorwa cy’ubutwari abana bo ku muhanda barishima – AMAFOTO

Mu mezi macye ashize nibwo Pastor Theogene yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yakoreye muri Uganda asiga umugore we Uwanyana Assia n’abana 4 babyaranye ndetse n’abandi benshi cyane yareraga yakuraga ku mihanda.

Pastor Theogene atarapfa yagiraga igihe akajya gusangira n’abana bo ku mihanda kuko mbere yo gukizwa nawe yabaga muri ubwo buzima bugoye bwo ku muhanda.

Akimara gupfa, Assia yiyemeje kuzajya akora uko ashoboye nawe akazajya asangira n’aba bana kabone nubwo umugabo we yitabye Imana.

Rero yaje ku bigeraho, aho mu ntangiriro ziki cyumweru yatumije abana baba ku mihanda maze abakoreshereza isabukuru icyarimwe kuko abenshi baba batazi igihe bavukiye. Byari ibyishimo bidasanzwe kuko basangiye baranezerwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma ku makuru ya Nyambo Jesca n’umukunzi we

Murumuna wa The Ben azarya neza nka mukuru we! Murumuna wa Pamella akomeje kurwaza abasore batari bake – Amafoto