Mu riyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto ya Nyambo Jesca n’umuhanzi Malani Manzi bivugwa ko bari mu rukundo
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru yatangaje amakuru y’ukuri ku bimaze iminsi bivugwa.
Yagize ati “Ni ukuri ntabwo ndi mu rukundo na Malani Manzi, maze iminsi mbona amafoto n’amashusho byacu bikwirakwira hirya no ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko twaba turi mu ibanga rikomeye cyane, gusa ariko ukuri guhari ni uko Atari byo habe na gato.
Uyu mukobwa avuga ko we ubwe yifitiye umukunzi bakundana kandi bameranye neza ariko utari Malani Manzi.