Abanyarwanda binjiye mu mwaka mushya wa 2024 mu byishimo. Ni umwaka watangiranye n’ibishashi byarasiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, aho abantu benshi bari bakiri maso bishimira ko barangije uwa 2023 bakinjira mu mushya.
Ibishashi byinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya byarasiwe hirya no hino harimo i Nyamirambo ahazwi nka Mont Kigali, kuri Canal Olympia i Rebero, i Bumbogo, Kigali Convention Centre na Kigali Serena Hotel.
Ubwo ibishashi byaraswaga, ibyishimo byumvikanye henshi, abantu bavuza induru, abandi bacuranga imiziki, barasohoka bajya hanze mu duce dutandukanye bishimira ko bavuye mu 2023.