in

Bwa mbere kuva isi yaremwa, umukobwa w’imyaka 10 yabyaye

Bwa mbere kuva isi yaremwa, mu gihugu cy’ubwongereza umukobwa watwise afite imyaka 10 yibarutse ku myaka ye 11 y’amavuko.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun, uyu mukobwa utatangajwe izina ngo yabyaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2021. Ababyeyi be ngo nta kanunu k’uko atwite bari bafite, baguye mu kantu amaze kwibaruka.

Ikinyamakuru The Sun cyongeyeho ko Nyina w’umwana nawe ari umwana, yabyaye neza kandi we n’uruhinja bameze neza, nkuko umwe mu bazi neza iby’ayo makuru yabitangaje.

Yagize ati « Ubu ashagawe n’inzobere zitandukanye. We n’uruhinja bameze neza gusa hari ikibazo cy’uburyo abantu batari bazi ko atwite. Biteye inkeke ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi bimenyetso nubibona ku mukunzi wawe uzamenyeko yikundira undi.

Meddy, King James n’abandi b’ibyamamare bagaragaye bafite imbunda| Ese ni izo kumaza iki?