Niyonizera Judith wakanyujijeho mu munyenga w’urukundo na Safi Madiba wamamaye mu itsinda rya Urban Boys yavuze ko afite umukunzi mushya.
Mu rukerera ahagana saa munani nibwo Judith yaraye ageze i Kigali aho aje gusura umuryango we ndetse no gutunganya filime ye nshya agiye gushyira hanze vuba.
Akigera i Kigali yakiriwe n’abanyamakuru bagiye batundukanye bari bamutegereje ari benshi cyane kugira ngo bamuhe ikaze ndetse no kumuvugisha.
Ubwo yari ari mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe ku bijyanye n’umugabo w’umuzungu bamaze iminsi bagaragara bari kumwe baryohewe n’ubuzima.
Mu gusubiza, Judith yavuze ko uriya ari umukunzi we, abajijwe niba bitagura gukora ubukwe araruca ararumira ashimangira ko ari umukunzi.