in

Uko Bruce Melody yari yiteguye guhangana n’ibibazo yanyuzemo I Burundi n’amanyanga yakoresheje

Mu byumweru bibiri bishize, ni bwo Bruce Melody yerekezaga mu Burundi agiye gukorerayo ubitaramo ariko ntibyaza kugenda neza kuko yahise atabwa muri yombi icyakora nyuma yaje gufungurwa ndetse akora n’ibitaramo byari biteganyijwe.

Amakuru dukesha Igihe cyakuye ku bantu ba hafi ya Bruce Melody, avuga ko nubwo ibi byabaye ariko Bruce Melody yari abyiteze ndetse yari yaranize amayeri y’ukuntu azihagararaho.

Bruce Melodie kandi yaciriwe amarenga y’ibyashoboraga kumubaho mu mwaka wa 2021 ubwo yateguraga igitaramo muri iki gihugu ariko kikaza guhagarikwa na Leta y’u Burundi.

Kuri iyi nshuro bwo, Bruce Melodie yabanje kohereza ikipe i Burundi ngo ijye mu biganiro na Bankuwiha, barebe ko yahagera byararangiye ariko biranga birananirana ahitamo kwishora bibe uko byakabaye.

Bruce Melody yitwaje umuntu w’inshuti ye Uzi neza u Burundi ndetse Uzi n’amategeko yaho kugira ngo azamufashe mu rubanza kuko yari azi neza ko byanze bikunze ibintu atari shyashya dore ko ikipe yari yarohereje yari yamubwiye ko inzira y’jbiganiro byanze.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyeyi wa Zuchu yashyize hanze ukuri ku rukundo rwa Zuchu na Diamond platnumz

Bwa mbere Judith wakundanye na Safi yagize icyo avuga kuri wa mugabo bamaze iminsi binezezanya