in

Butera Knowless yikomye abategura ibitaramo badaha agaciro ibikorwa bye ngo bamwishyure agatubutse

Butera Knowless yikomye abategura ibitaramo bakunze kudaha agaciro imirimo ikorwa n’abahanzi, ahamya ko ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kujya arindira uwahaye agaciro ibyo akora akaba ari we bakorana.

Yabigarutseho ubwo yari kuri Kiss FM ku wa Gatanu, tariki 10 Ugushyingo 2023, mu rugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ye ya mbere yise ‘Oya shan’ ibimburira izizashyirwa kuri album ye ya gatandatu.

Yagize ati “Hari igihe ubona imbaraga umuhanzi ashyira mu muziki ariko wareba amafaranga abifuza serivisi ze bamuha, ukabona ntibihuye rwose.”

Butera Knowless yavuze ko ibi biri mu byatumye atagaragara mu bitaramo byinshi, icyakora ahamya ko we akora uko ashoboye bityo haramuka hagize umwegera abona bahuje mu biganiro bagakorana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Somalia ihaye impamba Amavubi agarukana i Kigali! Ikipe y’igihugu Amavubi U-15 ivuye muri CECAFA itsinzwe imikino yose

Tidjara Kabendera yagaragaye mu mashusho arimo agenda mu mihanda ya Kigali yikoreye ikarito ku mutwe – VIDEWO