in

Burya koko akabi gasekwa nk’akeza! Inkuru iteye agahinda kuri wa mugabo washatse kwesa agahigo ko kurira amasaha menshi ku isi

Umunya Nigeria wari watangiye kwesa agahigo ko kurira amasaha menshi ku isi yahuye n’uruva gusenya.

Umugabo witwa Tembu Ebere ukomoka muri Nigeria wari wiyemeje kumara amasaha menshi ari kuririra kugirango yandikwe muri Guness Word Record gusa byarangiye ahuye n’ibibazo by’ubuzima.

Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC y’Abongereza ko ibyo kurira yabaye abishyize kuruhande kubera ko yatangiye guhura n’ibibazo by’ubuzima dore ko yaratangiye kubara umutwe ndetse no kubyimba mu maso.

Uyu mugabo ubwo yarari kurira yaje guhuma amaso mu gihe cy’iminota 45 yose, gusa yanze kuva ku izima avuga ko gahunda yo kurira ikomeje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Arteta yatunguwe n`ubuhanga bw`umukinnyi baherutse kugura akavagari

Amakuru atari meza kuri Nizigiyimana Mackenzie