Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge n’andi mazina yaturutse muri filime agaragaramo, avuga ko umugore we yamugiriye inama imukura mu nzu y’icyumba kimwe ajya mu nzu nini yaguye ibitekerezo bye agakura mu mutwe.
Clapton avuga ko iyi nama yayihawe na Umutoni Jacqueline akiri umukobwa batarabana. Yamubwiye ko inzu y’icyumba kimwe ntacyo yazatuma yigezaho.
Clapton avuga ko kera akiri muto muri sinema yari atuye mu Nyakabanda nyuma akimukira i Nyamirambo aho yagiye kugira ngo yegere akazi yari afite ko gukina muri filime ya ‘Seburikoko’ ahantu avuga ko hahinduye ubuzima bwe n’imibereho afite ubu.
Clapton agira ati “Nabaye ahantu henshi hatandukanye nk’umusore wa Kigali nabaga mu nzu y’icyumba kimwe na saloon, gusa maze gukundana na Mama Nella [umugore we] niwe wansabye ko nashaka inzu nini kuko ari byo bizamfasha gukura.”
“Ndabyibuka yarambwiye ati va muri aka kazu gato ujye mu nzu nini niyo izatuma wagura ibitekerezo, ubwose ubonye umuntu uguha intebe cyangwa igitanda wazabishyira he?.”
Uyu munyarwenya yakomeje avuga ko umukunzi we yamubwiye ko igihe yagiye mu nzu nini aribwo nawe azagira umuhate wo gushaka ibijyamo kuko igihe azajya ayitahamo akabona yambaye ubusa cyangwa igihe afite abashyitsi akabura aho abicaza, ari bwo azagura ibitekerezo.
Yakomeje agira ati “Yarambwiraga ati igihe wabonye ikiraka kikaguha amafaranga menshi icyo gihe ntiwatekereza kugura intebe cyangwa igitanda kuko nta hantu ufite wabishyira uzahita uyanywera, urumva ntabwo wahita ukodesha indi nzu ngo ugure n’intebe igihe kimwe bisaba ko ubona amafaranga ukagenda wubaka gake gake.”
Clapton Kibonke avuga ko iyo nzu nini yagiyemo mu mpera ya 2016 avuye Nyakabanda yayimazemo igihe kinini ayivamo agiye kubaka urwe na Umutoni Jacqueline.
Muri 2018 ni bwo Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonge) yasezeranye n’umufasha we Mutoni bamaze kubyarana abana babiri.