in

Burya Bruce Melodie yari azi ko azafungirwa i Burundi

Umuhanzi Itahiwacu Melodie, uzwi nka Bruce Melodie uherutse gufungirwa mu gihugu cy’u Burundi nyuma akaza gufungurwa bivugwa ko yari asanzwe aziko naramuka agiye muri iki gihugu azafungwa.

Nubwo ibibazo bya Bruce Melodie i Burundi bikiri mu nkiko,ariko akigera i Kigali yirinze kubivugaho.

Gusa amakuru avuga ko Melodie yahagurutse i Kigali abizi neza ko ashobora kugirira ibibazo mu Burundi kuko ikibazo cye na Bankuwiha Toussaint utegura ibitaramo, cyatangiye guhera mu 2018.

Kubera kutumvikana kw’abo bombi, byagiye bituma inshuro nyinshi Bruce Melodie atinya kujya muri icyo gihugu ku buryo yabonaga ko igihe kigeze ngo agende bikemuke, aho gukomeza kumuzitira.

Twibutse ko Bruce Melodie yatawe muri yombi akigera mu Burundi tariki 31 Kanama 2022, ashinjwa ko hari amafaranga abereyemo umwe mu bashoramari bakomeye, unategura ibitaramo muri icyo gihugu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe izakina na Rayon Sports ubwo shampiyona izaba yahagaze yamenyekanye

“Warakoze kumbera umuvandimwe niyumvamo…igendere”Julius Chita yashenguwe n’urupfu rw’umuvandimwe we