in

Ikipe izakina na Rayon Sports ubwo shampiyona izaba yahagaze yamenyekanye

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Rayon Sports izakina umukino wa gatatu wa Shampiyona ariko nyuma y’uyu mukino Rayon Sports yatangaje ikipe ikomeye bazakina umukino wa gishuti ikomeye muri Afurika.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu izahagarikwa ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Rwamagana City gusa iyi kipe gutanga ibyishimo ku bafana bayo birakomeje Aho bazakina n’ikipe yo mu gihugu cya Republika iharanira demokarasi ya Congo yitwa AS Viter Club.

Mu cyumweru gishize twari twari twabagejejeho inkuru ivuga ko iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yateguye umukino wa gishuti gusa byaje kwemezwa n’iyi kipe ya AS Viter Club itozwa na Rawul Shungu.

Rayon Sports yateguye AS Viter Club nyuma yo gushaka ikipe muri Uganda ndetse na Tanzania bikanga bitewe nuko shampiyona irimo gukinwa muri ibi bihugu.

Uyu mukino uzahuza umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis ndetse na Rawul Shungu wanatoje iyi kipe, uteganyijwe tariki ya 17 Nzeri 2022 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ukazaba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iyi kipe ya AS Viter Club irimo abakinnyi bakomeye bazwi cyane hano mu Rwanda barimo Manasseh mutatu uheruka no kiyerekezamo avuye muri Rayon Sports ndetse na Dad Birori uzwi cyane mu ikipe y’igihugu yacu y’u Rwanda Amavubi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri yarongoye abageni babiri nyuma y’abandi 11 afite

Burya Bruce Melodie yari azi ko azafungirwa i Burundi