Burya abantu batinya kurogwa nabo si bo: dore indwara ikomeye ituma umuntu ahora yikanga amarozi ya hato na hato
Rimwe na rimwe Bishobora kuba bikubaho ukumva ufite ubwoba budasanzwe bwo gutinya uburozi, ku buryo bunatuma udashobora kugira ibyo urya cyangwa unywa bitari ibyo witeguriye, kuko urwaye iyi ndwara ashobora no kwanga amafunguro yateguwe n’umuntu asanzwe yizera ariko agatinya ko yamuroga.
Niba ibyo byiyumviro wumva bidasanzwe muri wowe ukumva ugize ubwoba bwinshi no guhora wikanga kurogwa, birashoboka ko byamaze kurenga ubwoba busanzwe bigahinduka uburwayi iyo ndwara ikaba yitwa (Toxophobia/toxicophobia/toxiphobia.
Abantu 5,3% bagizweho ingaruka na byo, abarozwe bibaviramo kugagara igice cy’umubiri no gupfa.