Ikipe y’igihugu ya Brukina Faso ikoze andi mateka maze iba ikipe ya kabiri ikatishije iticye yo gukina imikino ya ¼ cya AFCON 2021 nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Tunisia.
Umukinnyi Dango Outtara niwe watsinze igitego kimwe gusa gihaye Brukina Faso iyi tsinzi Kandi yaje guhabwa n’ikarita y’umutuku nubwo ikipe ye ya Brukina Faso yerecyeje muri ¼ cy’igikombe cya Africa cy’amakipe y’ibihugu ku gitego 1-0 batsinda Tunisia.
Igitego cyo mu gice cya mbere cya Ouattara nicyo gihaye abasore b’umutoza Kamou Malo gukomeza nk’ikipe ya kabiri muri kimwe cya kane, Aho iyi kipe izakina n’ikipe imwe izava hagati ya Senegal na Equatorial Guinea, bo bagomba gukina umukino wabo kuri icyi cyumweru, ku munsi wo kuwa gatatu icyumweru gitaha, nibwo uyu mukino wa Brukina Faso yo igitegereje ikipe bazakina uzakinwa, ariko uyu rutahizamu wa Lorient we ntago azagaragara kuri uyu mukino nyuma yo kwerekwa ikarita y’umutuku nyuma yo gukora ikosa agakubita umuntu inkora igihe Bari basimbutse.
Rutahizamu wa Tunisia Wahbi Khazri habuze gato ngo afungure amazamu y’ikipe ya Tunisia yari yihariye umukino mu gice cya mbere kuri Kufura, gusa ntibyabujije kipe ya Brukina Faso gusoza icyi gice iyoboye umukino.
Rutahizamu Ouattara ku mupira mwiza yahawe na Ibrahim Toure, waje uca kuri ba myugariro babiri ba Tunisia, maze uyu mukinnyi atera ishoti n’akaguru ke k’imoso maze umunyezamu wa Tunisia Bechir Ben Said yisanga umupira uri murucundura habura iminota itatu gusa ngo Igice Cya mbere gisozwe.
Tunisia yibwiye ko ishobora kwishyura igitego ubwo umusifuzi w’uyu mukino Joshua Bondo ubwo yahamagarwaga na VAR ubwo uyu rutahizamu Soumaila Ouattara yakoreraga ikosa Khazri my rubuga rwa nyezamu, gusa uyu musifuzi avuga ko iri ritari ikosa ryagatangaza.
Gusa uyu musifuzi yaje noneho nyuma gato kwemeranywa na VAR, maze akura ikarita y’umutuku mu mufuka we ayereka Outtara nyuma yo gukora irindi kosa arikorera Ali Maaloul mw’isura nyuma yo kumukubita inkokora.
Nubwo Brukina Faso yaje guhabwa iyi karita habura iminota umunani ngo umukino urangire ku munota wa 82, ntibyabujije iyi kipe ya Brukina Faso ikomeza kwihagararaho maze bituma bwambere mu mateka iyi kipe ikatishije iticye ya kimwe cya kane cya AFCON 2021.