in

Rwanda : Bwa mbere mu mateka umusore ugiye kurongora yakorewe ibirori byo gusezera ubuseribateri

Bimenyerewe ko umukobwa cyangwa umugore ugiye kurushinga inshuti n’abavandimwe baterana kugirango bamuhe impano ,impanuro ndetse asezere ku rungano rwe.Ibi ntibimenyerewe ku bantu b’igitsinagabo. Gusa kuri ubu hari umusore uherutse gukorerwa igikorwa nk’iki mu Rwanda ubwo yasezerwaho n’abasore bagenzi be yitegura kurushinga.

Uyu musore wakoze agashya yitwa Impano Noe akaba atuye mu mujyi wa Kigali. Uyu musore akaba yarateguye igisa na Bridal Shower maze bagenzi be bamuha impano zitandukanye.

Nk’uko yasangije amafoto abakunzi be, uyu musore yakorewe ibi birori kuwa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, iwe aho atuye i Kigali .Mu mafoto Noe yari yambaye umwambaro wanditse umugabo to be cyangwa se uwitegura kuba umugabo.Ibi birori byari byateguwe n’abasore bagenzi be bifuzaga kumusezeraho , no kumwifuriza urugo ruhire.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burkina Faso ikomeje kwandika amateka muri AFCON 2021

Shaddyboo yashyize ifoto ye hanze ari mu turimo two murugo (Ifoto)