in

Bumwe mu buryo wabyaza imbuga nkoranyambaga amafaranga

ko iminsi igenda ishira ni ko umubare w’imbuga nkoranyambaga ugenda wiyongera, ari na ko abantu batari bake bitabira kuzikoresha aho bahura n’abandi b’impande zose z’isi bagasangira amakuru n’ibitekerezo.

Mu mbuga nkuranyambaga zikoreshwa cyane kurusha izindi twavuga nka Facebook, Youtube, Instagram, Twitter zifite abazikoresha babarirwa muri za miliyari.

Nubwo hari abantu bake bamaze kubimenya, usanga hari n’abandi batarasobanukirwa ko ku mbuga nkoranyambaga ushobora kuhungukira byinshi birenze amakuru n’ubucuti kuko ushobora gukorera n’amafaranga.

Ushobora guhita wibaza uti ese nayakorera gute?

IGIHE yagerageje gukusanya bumwe mu buryo bwinshi ushobora gukoreramo amafaranga wifashishije imbuga nkoranyambaga.

1.Ubujyanama bufasha abantu kugera aho bifuza

Bumwe mu buryo ushobora gukoreramo amafaranga wifashishije imbuga nkoranyambaga ni ukugira abantu inama zabafasha kugera ku nzozi zabo, ibi kandi ntibyagusaba kuva mu rugo.

Bitewe n’ubunararibonye ufite mu kintu runaka haba mu bijyanye no kubaka umubiri (fitness), ubukungu, ubuzima, ushobora kujya uha abantu inama ukoresheje amashusho(Video) ubasangiza cyangwa se uboherereza ubutumwa.

Mbere yo gutangira kwishyuza ariko ugomba kubanza gukora ibishoboka abagukurikirana bakumva ko koko ubafitiye akamaro ku buryo bo ubwabo batangira kujya bakubwira ingingo runaka bifuza ko ubagiraho inama.

Icyiciro abantu bakunze gukoreramo amafaranga cyane ni ikijyanye no kubaka umubiri n’ubuzima bwiza (fitness) aho bifashishije amashusho bereka abantu sport n’indyo bakwiye gufata.

2.Kwamamaza

Ubundi buryo ushobora gukoreramo amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga ni ukwamamariza ikigo runaka kikakwishyura bitewe n’umubare w’abagukurikira ufite.

Nk’urugero niba uri wa muntu ukoresha Youtube, amashusho yose ushyizeho abantu bakayakunda ndetse bakayasangiza abandi, ushobora kugirana amasezerano n’uru rubuga ku buryo icyo ushyizeho cyose kizajya kibanzirizwa n’itangazo ryamamaza ibyo bita YouTube Partner Program.

3.Tangiza iduka kuri Instagram

Ubundi buryo ushobora kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, ni ugutangiza iduka kuri Instagram kandi nta kiguzi na gito bigusaba uretse kuba ufiteho konti.
Icyo ukora gusa ni uguhuza konti yawe ya Instagram na serivisi z’urubuga inselly.com.

Nyuma yo kubihuza utangira kujya ufata ifoto y’ikintu runaka wifuza kugurisha, urugero nk’umwenda ukayishyira kuri Instagram ikurikiwe na hashtag #inselly warangiza ugasubira ku rubuga inselly.com kugira ngo ushyireho amakuru arambuye kuri ya foto y’ikintu wifuza kugurisha n’igiciro.

Igihe umuntu akunze cya gicuruzwa washyizeho akifuza kukigura akwishyura akoresheje paypal, uburyo bwo kwishyura, kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe internet.

4. Ba umufatanyabikorwa wa Amazon

Ushobora kandi gukorera amafaranga binyuze mu kuba umufatanyabikorwa w’iguriro rya Amazon rikorera kuri Internet.

Binyuze muri gahunda y’iri guriro izwi nka Amazon’s Affiliate Program, ushobora kujya usangiza inshuti zawe n’abagukurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ibicuruzwa runaka biri kuri Amazon, yaba ibishya cyangwa ibyakoze.

Iyo hagize umuntu ugura kandi yaciye kuri bimwe wasangije inshuti zawe(links), Amazon ikwishyura amafaranga agera kuri 15% y’ikiguzi cy’icyo gicuruzwa.

5. Gurisha amafoto

Niba wiyiziho ubushobozi bwo gufotora amafoto meza , kuki utabibyaza umusaruro, ukeneye kuyakoresha akabanza kukwishyura?

Ukoresheje urubuga rwa Flickr ruzwi cyane mu bijyanye no gusangiza abandi amafoto, ufite ubushobozi bwo gucuruza amafoto yawe.

Uko bikorwa ufata ifoto mbere yo kuyishyira kuri Flickr ugashyiraho ikimenyetso (water mark), nyuma ubundi ukayishyira kuri uru rubuga iherekejwe n’amagambo(tags) atuma abantu benshi babasha kuyibona.

Rukundo Patrick uzwi nka Patycope abasha kwinjiza amafaranga agera ku bihumbi 300 akesha gukoresha imbuga nkoranyambaga

Iyo urangije kuyishyiraho, usaba guhabwa icyemezo ko ifoto ari iyawe bwite ku buryo ukeneye kuyikoresha abanza kugusaba uburenganzira, ari na bwo ushobora kumwishyuza igihe wumva ari ngombwa.

Ibi bisaba ariko ko amafoto yawe uyasangiza abantu benshi bashoboka bakoresha izindi mbuga nkoranyambaga.

6. Airbnb

Airbnb ni urubuga rwifashishwa n’abantu bari mu rugendo mu duce n’ibihugu bitandukanye n’ibyo basanzwe babamo kugira ngo bamenye aho bashobora kubona icumbi bakodesha kandi ritabahenze.

Umuntu wese ufite inzu irimo icyumba adakoresha cyangwa se udakunda kuba ari iwe ashobora gukodesha inzu ye binyuze kuri uru rubuga rwifashishwa n’abantu bo mu bihugu 190 ku Isi.

Icyo usabwa ni ukwiyandikisha ndetse no gusinyana amasezerano na Airbnb igihe isanze wujuje ibisabwa ubundi ugatangira gukorera amafaranga atari macye bitewe n’aho inzu yawe iri n’imiterere yayo.

Ubuhamya bwa Rukundo Patrick

Rukundo Patrick, ukunze gukoresha amazina ya Patycope ni umwe mu banyarwanda basarura amafaranga atari make ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje bumwe muri ubu buryo twavuze hejuru.

Patycope ahamya ko yabashije kwirihira kaminuza no kwitunga kubera amafaranga yinjiza binyuze kuri konti ze za Facebook, Twitter, Instagram na Youtube.

Ati”Icya mbere ni ukubikora udakina. Iyo ufite abantu benshi bagukurikiye, byange bikunde ukeneye kugira icyo yamamaza aba akeneye gukoresha abo bantu bawe. Niho uzahera ubona kampani ishaka kwamamaza ariko ikoresheje imbuga nkoranyambaga zawe.”

Uretse kwamamariza abantu, Patycope watangiye gukoresha Youtube mu 2010 avuga ko hari amafaranga abasha kwinjiza bitewe n’umubare w’abumvise indirimbo yashyizeho n’amatangazo aba yashyizweho na Google(google ads).

Ati”Kubera ko ibi bintu aba ari nk’ibiraka, urabizi iyo ukora ibiraka ntabwo uvuga ngo umushahara w’uku kwezi n’uyu, bigenda bihindagurika. Ariko ubundi ukoze impuzandengo, ntabwo ushobora kujya munsi y’ibihumbi 300 ku kwezi.”

Abashinze imbuga nkoranyambaga zitandukanye byagiye bibinjiriza akayabo ndetse bamwe babarirwa mu baherwe bo ku Isi.

Mark Zuckerberg, washinze urubuga rwa Facebook, ubu ni uwa 6 ku rutonde rw’abaherwe ku rwego rw’Isi na miliyari 55 z’amadolari ya Amerika mu gihe Jack Dorsey washinze urubuga rwa Twitter atunze miliyari 27 z’amadolari ya Amerika.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ukuri kwa MC Tino washinjwe kwiba isakoshi y’umukobwa bikamutera intimba n’agahinda

Irebere amafoto atangaje y’abahanzi Nyarwanda utigeze ubona na rimwe