in ,

Dore ukuri kwa MC Tino washinjwe kwiba isakoshi y’umukobwa bikamutera intimba n’agahinda

?????????????????????????????????????????????????????????

MC Tino yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Instagram yatangaje ashimitse ko umunyamakuru wamwanditseho inkuru ivuga ko yibye isakoshi yari yishyuwe ndetse yongeraho ko yaba yaramujije ko atamuhaye ku mafaranga yakuye muri Guma Guma ni nyuma yuko byari byatangajwe ko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2016, ari bwo  Mc Tino yatwaye isakoshi y’umukobwa basangiraga mu kabari gaherereye i Remera ahitwa kwa Jules. Uyu mukobwa yavuze ko iyo sakoshi yarimo ibyangombwa binyuranye, telefone ihenze n’utundi dukoresho tw’ibanze abakobwa bifashisha.

JPEG - 37.8 kb

MC Tino uvuga ko inkuru yasohotse ari ikinyoma gisa yavuze ukuri ,yifashishije instagram ati”

Mwaramutse neza bavandimwe. Mbanje kubiseguraho mwese mwababajwe ni nkuru mbi banyanditseho… Mu itangazamakuru hakenewe abantu bari professional!! Gute umuntu nka S*b*n yifata akandagaza umuntu kubera ko yumvise uruhande rumwe??ko atigeze ampamagara ngo ambaze ibimvugwaho, azi gute ko ari ukuri??Ese yagerageje kumvugisha arambura cg telephone yanjye asanga itariho? Njye sinarinzi ko S*b*n nawe yakwandika inkuru ari uko yishyuwe,niba anziza ko nta kintu namuhaye ku bihembo bya Guma Guma, nawe azi umwanya TBB yabonye sinibaza ko twajyaga kuyagabana turi 4…nanditse ibi bintu numva mbabaye cyane!!!!Njye Tino nibye ishakoshi???igura angahe?mpembwa angahe?muri weekend nkorera angahe mu bu MCs???? Imana ihora ihoze aya marira nawe azayarira kuko turi ku is.

Ngayo nguko

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jack B aricuza impamvu yimennye inda akavuga byose

Bumwe mu buryo wabyaza imbuga nkoranyambaga amafaranga