in

Bruce Melody yakoreye agashya umunyamakuru wamubajije ku mukobwa umushinja kuba yaramuteye inda

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye cyane kandi bakunzwe n’abantu batari bake muri iki gihe, uyu musore rero kimwe mu bintu bituma abafana bamukunda akaba ari udukoryo dukunze ku muranga cyane cyane muri interview zitandukanye agenda akora.

 

Ku munsi w’ejo ubwo yaganiraga na Isibo Tv, Umunyamakuru wayo ariwe Irene ikaba yaramubajije ikibazo gikakaye ku mukobwa wigeze kumushinja ku mutera inda mu mwaka wa 2015 ndetse amubaza niba hari amakuru afite ku mwana uwo mukobwa yamushinjaga ko ari se.

Mu kumusubiza, Bruce akaba yabanje atumiza list y’abanyamakuru akorana nabo nuko maze Irene agira ubwoba aziko agiye guhita amumerera nabi cyane, gusa List ihageze Bruce akaba yayifashe areba aho Irene yanditse n’amafaranga ahembwa maze asaba ko yakongezwa ibihumbi 50 (50 000Frw) ku mushahara we.

https://www.youtube.com/watch?v=QdfElynF18Y

Hagti aho Bruce akaba yemeza ko uwo mukobwa yamubeshye ndetse ko yamusabye ko bakora ibizamini byo kwa muganga bizwi nka DNA Test maze uwo mukobwa akanga.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Filime 10 zambere ziri kwinjiza agatubutse muri uyu mwaka wa 2020. -(AMAFOTO)

Dore abakobwa beza b’inshuti za nyampinga w’u Rwanda 2020 batumye yitandukanya n’abategura MISS RWANDA. (AMAFOTO)