Bruce Melodie yasohoye indirimbo nshya igaragaramo umukobwa w’ikizungerezi, iyo ndirimbo kandi ni iya mbere akoranye na sosiyete nshya aherutse gusinyana nayo.
Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise ‘Izina’ amajwi yayo akaba yarakorewe mu Rwanda, mu gihe amashusho yayo yo yafatiwe muri Tanzania.
Iyi ndirimbo yakozwe na Element kuva muri ‘County Records’ naho amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh wafatanyije na Hanscana usanzwe ukorera muri Tanzania.
Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie yayanditse afatanyije na Niyo Bosco umaze kwigaragaza mu kwandika indirimbo zigiye zindandukanye.
Indirimbo ‘Izina’ niyo ndirimbo ya mbere Bruce Melodie asohoye mu zo yakoranye na sosiyete ya 1:55 AM Ltd bari gukorana.
Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie igaragaramo umukobwa w’ikimero aho akomeje kugenda avugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga.
I wanna spend my time😋