in

Bright murumuna wa Pastor P yinjiye mu muzika

Murumuna wa Producer Pastor P, Mucyo Bright ukoresha Bright mu muzika nyarwanda,yinjiye mu muzika.

Bright umaze iminsi micye asohoye indirimbo nshya yise “Kwikoma” afatanyije nundi muhanzi ukizamuka Niyo Mpano yatangarije YegoB ko yatangiye umuzika muri 2022, icyo gihe yatangiriye ku ndirimbo yise “Ji boo”

Uyu muhanzi ufite impano yo kuririmba nkuko bigaragarira mu ndirimbo ze,twamubajije niba yarinjiye mu muzika abifashijwemo na mukuru we Pastor P avuga ko atarabizi, ko we yiyumvishemo impano agakora indirimbo nyuma Pastor P akumva ko ari nziza ahubwo nawe akamukorera iya kabiri yise “Bebe”.

Umuhanzi Bright murumuna wa Pastor P.

Yagize ati:”Iyambere yitwa “Ji boo” si Pastor P wayikoze ariko abonye mfite impano yankoreye iyakabiri yitwa “Bebe”,gusa iyagatatu nayikorewe na Producer Muriro kuko we ntago akunda kuba ari mu Rwanda.

Ubwo twamubazaga intego afite mu muzika, nabwo yagize ati:”Ndashaka ko umuzika wanjye nko muri uyu mwaka, mba ndi kurwego rushimishije cyangwa se ruri hejuru”.

Bright kandi yasoje asaba abakunda umuzika nyarwanda kumushyigikira bareba indirimbo ye nshya “Kwikoma” kuri YouTube chanell ye.

Bright umuhanzi ukizamuka mu muzika nyarwanda.

Indirimbo “Kwikoma” ya Bright ft Niyo Mpano amashusho wakozwe na Director Trix 

 

 

 

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aba Rayon bamushakaga bihangane! Amiss Cédric wavugwaga muri Rayon Sports yanzwe kubera impamvu ikomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports butakihanganira

The Ben afatanyije na Chriss Eazy bagaragaye bari kubyinana indirimbo ni Forever ikomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga