Kiyovu sport hari amakuru yuko ishobora gutakaza umukinnyi wayo ukomeye wabafashije guhatanira igikombe cya champion.
Kiyovu sport igiye kugurisha umukinnyi wayo, Bigirimana Abed umukinnyi bagenderagaho kandi wabafashije cyane kuba aba kabiri.
Uyu musore Bigirima Abed, ashobora gusinyira ikipe yo mukiciro cya kabiri muri Turkey hanakina abandi basore b’abarundi batandukanye.
Kiyovu mugushaka igisubizo vuba na bwangu yihize izana umukinnyi muzamahanga Riyaad Norodien, Rutahizamu w’umunya-Afrika Y’Epfo waraye ageze i Kigali,mu biganiro bya nyuma na Kiyovu Sports.
Norodien yanyuze mu makipe atandukanye arimo Ajax Cape Town, Orlando Pirates, Cape Town Spurs..
Umwaka ushize yari kumwe na Landeut(utoza Kiyovu) muri DCMP.
Abed wabaye mwiza mu gihe amaze mu Rwanda kuko yafashije Kiyovu kugera ku mwanya wa kabiri bagiye kumusimbuza undi mwiza nkawe.