in

Buri muntu wapfuye aba agomba kurongora, abantu basigaye bashyingira abapfu

Hano mu isi huzuyemo imico igiye itandukanye ndetse hakaba niyo wumvishe ukumva wowe iguteye ubwoba gusa ariko ababikora ntago bajya baterwa ubwoba nabyo.

Mu gihugu cy’ubuhinde ahitwa Kannada hari agace k’abantu baba bagomba gushyingira umwana wabo w’umuhungu cyangwa se umukobwa uko byagenda kose yaba ariho cyangwa se atariho.

Muri aka gace, hariyo umuco ko iyo umwana apfuye akivuka, baramureka yazageza imyaka yo gushaka iwabo bakazajya kumusabira ku wundi muryango nawo wapfushije umwana.

Si ko buri gihe ngo iyo bamusabye bahita bamutanga kuko hari abagaya inkwano ndetse n’uwo muryanho hanyuma bakaba bakwimana umukobwa wabo wapfuye bakamwima umusore wapfuye. Cyangwa se iyo atari yageza igihe cyo gushaka ntago bajya bamutanga.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Rutahizamu utitiza umugi wa Kiyovu Sports yamaze kugera mu Rwanda (Amafoto)

Umwali w’uburanga akaba umusizi yarijije abantu kuri Twitter kubere ibisigo bye