in

Rutahizamu wa APR FC ari gukubita agatoki ku kandi mbere yo guhura na US Monastir

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Mugunga Yves yahaye isezerano abakinnyi, abatoza n’abayobozi kuzatsinda ibitego bibiri ikipe ya US Monastir FC ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Tunisia.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, nibwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izatangira urugendo rugana mu matsinda y’imikino Nyafurika ikazarutangirira ku ikipe ya US Monastir FC bazahurira mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2022-2023.

Ku munsi w’ejo tariki 6 Nzeri 2022, abakinnyi ba APR FC batangiye umwiherero mu Karere ka Huye, mbere yo gutangira umwiherero bakaba barabanje kuganirizwa n’abayobozi ba APR FC barangajwe imbere na Gen James Kabarebe.

Abakinnyi batandukanye ba APR FC bahize imihigo itandukanye maze Mugunga Yves avuga ko yiteguye neza ndetse ko mu mukino ubanza n’uwo kwishyura afite intego yo kuzatsinda ibitego bibiri kandi akaba yizeye ko azabigeraho agashimisha abakunzi ba APR FC.

Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na US Monastir FC uzabera muri Tunisia nyuma y’icyumweru kimwe bakinnye umukino ubanza, ikipe izakomeza ikaba izahita icakirana na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rivamo amakipe ahita yerekeza mu matsinda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto; Mugabekazi Liliane yashize Indi foto hanze isamirwa mu kirere

Breaking News: Perezida watitizaga umugi agiye kuva mu ikipe yari ayoboye kubera impamvu ikomeye