Amakuru dukesha ikinyamakuru ESPN avuga ko Manchester United yasabye abakinnyi benshi barimo Paul Pogba kuba baretse gusohoka muri iyi kipe mu gihe hagitegerejwe umutoza mushya uzaza kuyitoza mu mezi make ari imbere.
Manchester United yizeye ko guhitamo umutoza mushya bishobora kwemeza Pogba kongera amasezerano akaguma I Old Trafford aho kugenda yigurishije [free agent] mugihe cy’imyeshyi.
Anthony Martial na Donny van de Beek, bombi bakaba barasabwe kuba bazagaruka muri iyi kipe, ibi bikaba bitewe nuko batagurishijwe muri iri gura n’igurisha ryo muri Mutarama, aba bakaba barasabwe kandi n’umuyobozi wa siporo, John Murtough gutegereza kugeza igihe hashyizweho umutoza mushya mbere yo guhitamo aho bazakinira shampiyona itaha.
Amakuru aturuka muri ESPN avuga ko Mauricio Pochettino na Erik Ten Hag bari kurutonde rw’abatoza batanu kugirango bahabwe akazi. Umutoza w’agateganyo Ralf Rangnick na we akaba avuga ko bishobotse yanaguma kuri uwo mwanya wo gutoza iyi kipe ikunze kwititirwa amashitani atukura.
Pogba kugeza ubu yanze gushyira umukono ku masezerano, amakuru akaba avuga ko mu gihe yaba atongereye amasezerano yaba ari umukinnyi w’igurisha [free agent] ku ya 30 Kamena.
Barcelona, Real Madrid, Juventus na Paris Saint-Germain ayo makipe yose akaba agaragaza ubushake bwo kuba yakwegukana uyu mukinnyi ukina hagati mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, nawe akaba atarafata umwanzuro waho azerekeza mu mwaka utaha.
Antoine Martial na Van de Beek, nubwo nabo bigiye muri Sevilla na Everton, biteganijwe ko bazagaruka Old Trafford mugihe amasezerano yabo yigihe gito azaba arangiye mu cyi.
Dean Henderson, Eric Bailly ndetse na Jesse Lingard nabo abakaba bakomeje gutekerezwaho ko bazakinira Manchester United mu mwaka utaha wa shampiyona ya 2022-2023
Hagati aho, United yatangaje ko rutahizamu wo mu ishuri ry’abato rya Manchester United [Academy] Dillon Hoogewerf wimyaka 18 yagiye muri muri Borussia Monchengladbach.