Breaking News: Kizigenza wabiciye bigacika muri Arsenal yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye umuhango ukomeye

Kizigenza Gilberto Silva wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza yageze mu Rwanda, aho aje kwitabira umuhango wo kwita izina abana b’ingagi.

Gilberto Silva ni umwe mu bazita amazina abana b’ingagi, mu muhango uzabera mu Kinigi, tariki 2 Nzeri 2022.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo, aho yaje ku bufatanye bwa Arsenal na RDB binyuze mu cyo bise Vist Rwanda.

Umuhango wo kwita izina ukaba uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022, aho uyu muhango uzabera mu Kinigi ndetse ukazitabirwa na bimwe mu byamamare byagiye bitandukanye.