in

ADEPR:Abapasiteri bigaragambije nyuma yo kwirukanwa mu nzu ya data (urusengero)

Burya ni akazi nubwo abenshi bavuga ko ari umuhamagaro w’Imana bafite kuko abapasiteri birukanwe mu itorero rya ADEPR banze kuvamo ahubwo bakoze inama ishaka ko basubizwa mu kazi.

Ni abapasiteri birukanwe n’ubuyobozi bw’iri torero ariko bakanga kuvamo bavuga ko  birukanywe binyuranyije n’amategeko bityo bakaba bari bateguye kwandikira Perezida wa Repeburika kugira ngo abakemurire ikibazo babiye nacyo.

Umwe yagize ati “Kuba bajyanye abayobozi bacu twumva ari byiza kuko twumva akarengane twakorewe muri ADEPR kamenyekana kuko ntabwo twiteguye kutumvikanisha ikibazo cyacu.

Cyakoze ntago byabashije kubahira kuko police yarabatatanyije abandi irabajyana hasigara bake nubwo bavuga ko batazacika intege bazakora uko bashoboye kose bagahabwa ubutabera nkuko tubikesha ukweziTv.

Umwe mu basigaye yagize ati “Kuba babatwaye tuzi ko ubuyobozi bwacu ari bwiza bukurikirana abantu bikurikije amategeko kandi neza ahubwo nibwo ikibazo cyacu kigiye kurushaho kumvikana kuko twari twarabuze uko kigera kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Kizigenza wabiciye bigacika muri Arsenal yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye umuhango ukomeye

Uyu mugore yaraye yanditse amateka aca agasuzuguro k’abagabo ku gitsina gore mu Barabu