in

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bategewe akayabo igihe baraba batsinze umukino bafitanye na Ethiopia

Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite umukino wo kwishyura n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia.

Uyu mukino wakaniwe n’u Rwanda cyane, ukurikije uko bamwe mu bayobozi bakomeje kugaragaza imbaraga zikomeye basura abakinnyi aho bari gukorera imyitozo kuri Sitade ya Huye ari naho bazakinira uyu mukino.

ku munsi w’ejo hashize nibwo ubuyobozi buyobowe na minisitiri wa Siporo Aurore Mimoza Munyangaju basuye abakinnyi mu karere ka Huye bagirana ikiganiro n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe, baza kugira ibyo bemerera abakinnyi ndetse n’abakinnyi bagira icyo bizeza igihugu cyose muri rusange.

Amakuru dukesha Radio 1 avuga ko ubu buyobozi bwemereye buri mukinnyi wese wahamagawe amafaranga agera kuri Milliyoni 3 z’amanyarwanda igihe bakuramo ikipe ya Ethiopia. Kapiteni Haruna Niyonzima nawe yafashe ijambo avugako biteguye gukora byose bakongera gusubira mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere nkuko babikoze mu myaka ishize.

Amavubi na Ethiopia umukino ubanza banganyije ubusa ku busa, ni umukino wabaye tariki 26 kanama 2022 ubera kuri Sitade ya Benjamin Mkapa mu gihugu cya Tanzania kuko Ethiopia nta sitade yemewe na CAF ifite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibya Kibonke na Rusine byararangiye, Kibonke yashyize ukuri ahagaragara

Breaking News: Kizigenza wabiciye bigacika muri Arsenal yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye umuhango ukomeye