in

Breaking News: Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza umutoza ugomba kuyifasha mu mikino yo kwishyura

Breaking News: Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza umutoza ugomba kuyifasha mu mikino yo kwishyura

Hashize iminsi mike ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bukoze inama biga ku kibazo cy’umutoza Mohamed Wade wari umaranye iminsi ikipe ariko umusaruro we ntiwishinirwe n’abafana ndetse n’ubuyobozi.

Iyi nama ku munsi wejo yarakomeje ariko hakorwa inama yahuje ubuyobozi bisa nkaho barimo kwishimira isoza ry’umwaka ndetse banashimira bamwe mu banyamuryango bakomeje kuba hafi ubuyobozi mu buryo bwo gutanga amafaranga.

Uyu musangiro wigaga no ku ideni rya million 2.5 bari bafitiye umwe mu batoza wabareze muri Fifa ndetse bahava anabonetse kuko hari umwe mu bakunzi watanze million 5 kugirango bishyure hagire n’igisigara mu mufuka. Ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’aba bakoranye inama bemeje ko umutoza Mohamed Wade agomba gukomezanya ikipe ndetse ahubwo agashakirwa umutoza wungirije.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ikomeje imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda igomba gutangira mu kwezi gutaha kwa mbere tariki 12.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“The Ben yahaye umugore we Pamella imodoka ya pirate, Bruce Melodie yahaye umugore we imodoka ya Coach Gael”: Papa Cyangwe abyutse ashyira kukarubanda abahanzi babiri b’ibyamamare mu Rwanda -AMASHUSHO

Hamenyekanye ikipe ikomeye hano mu Rwanda iri inyuma y’ibaruwa Mugunga Yves yandikiye ikipe ya Kiyovu Sports none na RIB ikaba ishobora kubizamo