Hamenyekanye igihe shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza umwaka wa 2022-2023 izatangira, nyuma y’aho iya 2021-2023 yatwawe na Manchester City ya Pep Guadiola.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League) izatangira tariki 6 Kanama 2022.
Iyi shampiyona izatangira nyuma y’ibyumweru 11 abakinnyi n’amakipe bari mu karuhuko ko gusoza shampiyona n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.
Biteganijwe ko Premier League izafata akaruhuko hagati mu gihembwe (season) aho hazaba hagiye kuba igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.
Iyi shampiyona izahagarara mu kwezi kwa 11 aho abakinnyi bazaba berekeje mu makipe y’igihugu aho bazaba bagiye gukina igikombe cy’Isi.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere izakomeza ku munsi wa nyuma ya Noheli uzwi nka Boxing Day mu ndimi z’amahanga nyuma yo gusoza igikombe cy’isi, umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uzaba ku ya 18 Ukuboza.
Uko imikino izaba ipanze (Fixtures) bizajya ahagaragara ku wa Kane tariki ya 16 Kamena saa Cyenda 15h00 z’amanywa.