in

Mu marira menshi Sergio Aguero atangaje ko asezeye kuri ruhago

Bidasubirwaho rutahizamu wa Fc Barcelona, Sergio Aguero mu marira no kutihangana nagahinda kenshi amaze gutangaza ko asezeye kuri ruhago nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima.

Nkuko byari biteganyijwe rutahizamu wamenyekanye cyane mu makipe nka Atletico Madrid na Manchester City cyane , Aguero Kun yemeje ko asezeye ku kijyanye no gukina umupira wa maguru mu buzima bwe bwose imbere y’itangaza makuru.

Ku myaka 33 gusa, ikibazo cy’umutima gitumye Sergio Aguero wamamaye cyane muri Premier League, yemeza ko atakibashije kugaragara mu kibuga ukundi.

Aganira n’itangaza makuru agize ati—“Ubuzima bwanjye nibwo buza mbere, abashinzwe ubuvuzi barambwiye ko aribyiza ko nahagarika gukina umupira wa maguru, Kandi rero mvuye muri Barcelona Kandi ndasezeye kuri ruhago.

“Icyi kiganro n’itangaza makuru kwari ukugirango tubamenyeshe ko ntakiri mw’isi ya ruhago, ni igihe kigoye, niwo mwanzuro unkomereye mu buzima mfashe, ni ikibazo cy’ubuzima, nicyo cyemezo kiza kuri njye, abaganga basambye ko ngomba kurecyera, rero nafashe umwanzuro ibyumweru bishize.

“Ntewe ishema Kandi nishimiye icyo nagezeho mumwuga wanjye, nahoze ndota gukina ruhago buri gihe, Kandi inzozi zanjye kwari ukuzakina umupira wa maguru, sinibwiraga ko nshobora kuzabigeraho noneho ku mugabane w’iburayi.

“Ndashimira umuryango wanjye bakomeje kushyigikira kuva kuntangiriro, Kandi n’abakinnyi bagenzi banjye bakomeje kushyigikira no kumfasha ngo nzamure urwego, nashakaga kubasobanurira ko rero nakoze buri kimwe cyose gishoboka ngo ndebe ko Basi icyizere cyaba kigihari, ariko ntamahirwe menshi yaragihari.

“Sinzi ibintegereje magingo aya, gusa nzi neza ko Hari imbaga nyinshi yabantu bankunda Kandi banyifuriza ibyiza, rero uyu munsi nsezeye umutwe wanjye utubitse ahubwo uzamuye.

“Nifurije ibyiza abakinnyi twakinanaga, kuberako ukuri Niko ni abakinnyi beza Kandi bakwiye ibyiza, kuva umunsi wambere nagera hano, buri umwe wese yamfashe neza cyane, ntabwo Nagize amahirwe yo kumenyera buri hamwe, ni abafana benshi, nabimenyere cyane cyane ku mihanda, baba abato n’abakuru.

“Kuva nakwakira Aya makuru, nabaye mu bihe bitanyoroheye mu byumweru bibiri, nyuma y’ikizamini cya mbere cy’ubuzima, abaganga bambwiye ko bikomeye cyane ko nshobora gusubira muri Sitade, gusa uko iminsi yagendaga izanagiye nkomeza kugenda ngira icyizere ariko nari mbizi ko ntakibashije gukomeza imbere.

“Ni ibyagaciro ko babashije kubona indwara yanjye magingo aya Kandi bitari mbere, ndishimye ko nabashije kwishimira ruhago magingo aya ngiye kwishimira ibindi kuko kuba umukinnyi ntago biba byoroshye, nzakomeza kuba hafi y’umupira wa maguru.

“Nashaka guhora nibukwa nk’umukinnyi wahagarariye icyinyejana gusa sibyanjye mvuze ukuri.”

Umuyobozi mukuru wa Barcelona, Joan Laporta yahumurije uyu mukinnyi amubwirako Bose bamushyigikiye.

Joan Laporta agize ati—“Ndi muruhande rwawe, yego nkuhagarariye  ikipe wakiniraga, warakoze kuza muri Barcelona, wakoze amahitamo meza Kandi wowe ufite gushyigikirwa kwacu.

“Wabaye umukinnyi uzahora wibukwa n’Isi yose muri rusange, uwavukiye gutsinda ibitego, twari kwishimira kuba warahageze mbere, ubwo wari ukiri muri Atletico Madrid Kandi wari kuzaryoherwa nizo mbuto kuri urwo ruhando, urabikwiye Kandi tukwifurije amahirwe mu bundi buzima utangiye.”

Nkuko twabibagejejeho, umutoza mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola nawe nyuma yo gutsinda umukino wa Leeds ibitego 7-0 yahise afata rutema ikirere ajya gushyigikira uyu rutahizamu, Sergio Aguero.

Pep Guardiola agera ku cyumba cy’uruganiriro mbere yuko Aguero atangira kuganira n’itangaza makuru, mu rwego rwo kwifatanya nawe mu kumwifuriza kuruhuka amahoro.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibaye kuri babageni barwaniye mu rusengerero ntawe bitariza||dore ikigiye gukurikiraho.

Kigali: umugabo akurikiranweho gusambanya abakobwa 7 b’abangavu.