in

Ibibaye kuri babageni barwaniye mu rusengerero ntawe bitariza||dore ikigiye gukurikiraho.

Dukuzumuremyi Janvière, umubyeyi w’abana batanu wamenyekanye ubwo umugabo we babyaranye abo bana yasangaga ari gusezerana n’undi mugore mu rusengero rw’abangilikani, Paruwasi ya Gikondo mu mujyi wa Kigali, akarogoya ubukwe bwari buri kuba.Kuri ubu avuga ko nyuma yo gutereranwa n’umugabo we akaza kugira abagiraneza bamufashije,bakamuha inkunga yabashije kugura ikibanza ndetse yiteguye kucyubakamo inzu ubundi agatangira kubura ikirego numugabo we.

Yavuze ko nyuma yo kubona abana babiri b’impanga, ubu yabonye abagiraneza bamufashije akimuka aho yari atuye kuko bari bamaze kuba umuryango mugari, ndetse bakaza kumuha ibikoresho byose byo munzu ndetse n’igishoro cyo gutangira ubuzima.Aho kuri ubu abana be basigaye bajya ku ishuri bakiga neza ndetse akavuga ko kuri ubu ari umuryango wishimye cyane.

Janviere kuri ubu wamaze kwimukira mu nzu nziza yakodesheje avuga ko abana be bishimiye kuva ku ishuri bakareba television ndetse bakicara mu ntebe nziza.Akaba ashimira umuntu wese witanze akamubonera inkunga.Nubwo bimeze bityo ariko yavuze yamaze kugura ikibanza aho ashaka kubaka inzu ye bwite ngo kuko iyo abamo arayikodesha.Avuga ko arasaba inkunga yo buri wese ufite umutima w’ubwitange  akamutera inkunga akabasha kubaka inzu yo kubamo.

Ku kibazo cy’umugabo we wamwihakanye yatangaje ko atari kubasha kujya mu nkiko ,akiri mu bibazo byo kwimuka, gushaka imibereho no kujyana abana mu ishuri ariko ngo nahuguka azongera kugana ubuyobozi kugirango bumuheshe indezo yo kurera abana be.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking: AFCON igiye gusubikwa bitunguranye

Mu marira menshi Sergio Aguero atangaje ko asezeye kuri ruhago