in

Biteye urujijo:Umugore bamwibye impyiko asinziriye

Umugore wo muri Uganda yavuze uburyo bamwibye impyiko aryamye mu buryo buteye urujijo maze akanguka bayitwaye.Uyu mugore witwa Judith Nakintu w’imyaka 38, umubyeyi urera abana batanu wenyine nyuma yo gutandukana n’umugabo we, yahawe akazi mu mwaka wa 2019 na Nile Treasure Gate Company, ifite icyicaro i Kiwatule, mu nkengero z’umujyi wa Uganda, kugira ngo ajye gukora isuku i Jeddah, muri Arabiya Sawudite.

Yageze i Jeddah ku ya 12 Ukuboza 2019. Amezi abiri nyuma yo kugenda, umuryango we wamenyeshejwe ko yakoze impanuka, ariko nta yandi makuru yatanzwe.Musaza we, Robert Kadichi, yabanje kuvuga ko yavuganye n’umuryango we kugeza acecetse.

Ku ya 17 Werurwe 2020, umuryango we wakiriye amakuru avuga ko amerewe nabi. Bagerageje kuvugana na shebuja bamusaba kuboherereza amashusho ye, ariko ngo yarabyanze.

Hashize igihe, nta makuru yerekeye ubuzima bwa Nakintu umuryango we ubona, kugeza ku ya 30 Ukwakira 2021, ubwo umuryango wakiraga telefoni ya Nile Treasure Gate Company ko Nakintu yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe.

Ageze muri Uganda, yajyanywe mu bitaro bya Mulago byoherejwe kwa muganga kugira ngo asuzumwe. I Mulago niho bamenyeye ko yabagiwe mu buryo budasanzwe “Jeddah” kandi ko impyiko ye y’iburyo yatwawe.

Kadichi yavuze ko bamaze kumubaga,yabyutse yumva uruhande rwe rw’ibumoso rwamugaye kandi ntashobore kuvuga neza.Yavuze kandi ko hari impapuro z’ubuvuzi za Jeddah zisobanura uko yari ameze kandi ko zivuguruzanya.Uyu mugore avuga ko atazi ibyamubayeho kuko yisanze afite inkovu ariko atazi impamvu yazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

” Nshatse kuvuga ko mbakunda muri inka zanjye “-ibyo shaddyboo yavuze bikomeje kubabaza benshi kuri Twitter

Matchday live : Rayon Sports vs Rutsiro fc