in

Biravugwa ko abongerezakazi bashobora kuba batinganye nyuma yo gutwara igikombe cya euro (amafoto)

Abongerezakazi baraye batwaye igikombe cya Euro ntibigeze baryama kuko baraye babyina bishimira intsinzi yabo y’amateka bakuye ku badagekazi nyuma yo kubatsinda ibitego 2-1 mu mukino wamaze iminota 120.

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru by’iwabo,aba bagore baraye ijoro ryose banywa champagne na cocktail ndetse ngo ibi birori byagejeje saa kumi za mu gitondo.

Nyuma y’imyaka 56 nta gikombe mpuzamahanga gitaha mu Bwongereza,aba bakobwa bakinnye umupira mwiza mu irushanwa ryose rya Euro ryabereye iwabo,babyinnye karahava kuva umukino urangiye hafi saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.

Lionesses batsinze Ubudage mu minota 30 y’inyongera babifashijwemo n’umukobwa winjiye mu kibuga asimbuye Chloe Kelly cyane ko iminota 90 yari yarangiye ari igitego 1-1.

Ella Toone yari yafunguye amazamu ku munota wa 62 ariko iki gitego cyishyurwa na Lina Magull ku munota wa 79, ariko igihugu cyakiriye ni cyo cyarangije irushanwa cyishimye cyane.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo rigenewe buri mwarimu wese mu Rwanda

Hasohotse andi mafoto yerekana ubugome budasanzwe Weasel yakoreraga Teta Sandra