in

Hasohotse andi mafoto yerekana ubugome budasanzwe Weasel yakoreraga Teta Sandra

Umugore Jose Chameleone, Daniella Atim yashyize hanze andi mafoto agaragaza ubugome Weasel yakoreye Teta Sandra bitari bizwi.

Uyu mugore kandi yasabye abavugira abagore guhaguruka bagafasha uyu mukobwa kuko akorerwa ihohoterwa ku buryo bukabije.

Abinyujije ku rukutwa rwe rwa Instagram, Daniella Atim yagaragaje amafoto avuga ko ari ayo mu Ukuboza 2021. Muri ayo mafoto yerekana uko Teta Sandra yari yakubiswe bunyamanswa na Weasel.

Uyu mugore wa Jose Chameleone yahise asabira Teta Sandra ubufasha bwo kubona ubutabera ku ihohoterwa akorerwa

Ati: “Aya ni amafoto ya Sandra mu Ukuboza, akeneye ubufasha bwose bushoboka. Akeneye ijwi ryacu kugira ngo yigarurire icyizere, mureke tumujye inyuma tumufashe muri uru rugendo. Bagore mwese nta gihe cyo gufasha mugenzi wanyu kitari iki, bamwe bakunze kuvuga ko bavugira abagore, igihe ni iki.”

Kuri Daniella Atim yibereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yagiyeyo nyuma yo gutandukana na Jose Chameleone. Bikaba bivugwa ko na we yagiye ahunga inkoni.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mwizerwa Robert Hagaba
Mwizerwa Robert Hagaba
1 year ago

Ariko umuntu mukuru uzubwenge bamusabira ubufasha kubuzima bwe bakunda kugaragara neza ariko mumutima bashenguka nawe abanze yibohere mumutima yirwanirire ariko abamusbira kurenganurwa bitonde kuko ushaka abandi babiri ateranya umugore numugabo

Biravugwa ko abongerezakazi bashobora kuba batinganye nyuma yo gutwara igikombe cya euro (amafoto)

“Umugabo wanjye aha amafaranga iwabo njyewe akayanyima” umugore ararira mu myotsi