in

YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE

Biratangaje: umugeni yananiwe kwihanganira ubunini bw’ubugabo bw’umugabo we ahita yaka gatanya

Umugore wo muri Afurika y’Epfo yasabye ko yahabwa gatanya nyuma y’iminsi 3 gusa nyuma yo kurushinga. Impamvu yatanze ni ubunini bw’ubugabo bw’umugabo we ngo atabashaga kwihanganira.

Nk’uko amakuru abivuga ngo uwo mugore utaratangajwe amazina asanzwe afite abana 3. Yari yongeye gushyingirwa bwa kabiri ariko nyuma y’iminsi 3 nibwo yatangarije urukiko ko atabasha kwihanganira ubunini n’uburebure bw’igitsina cy’umugabo we akaba ari nayo mpamvu yatanze asaba gatanya.

Uyu mugore akaba yarabwiye urukiko ko atabasha gukora imibonano n’umugabo we kuko ngo agikubita amaso ubu bugabo ngo byamuteye ubwoba. Ni ikirego uwo mugabo atigeze ahakana ahubwo we yasabye urukiko ko niba koko uwo mugore ashaka gatanya ko rwamutegeka kumwishyura ayo yatanze ku myiteguro n’imigendekere y’ubukwe bwabo ubundi bagatandukana.Uyu mugabo yavuze ko ubukwe bwabo bwari bwamutwaye agera ku madorali 4500 y’Amanyamerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaciye ijosi ry’umugore we hanyuma umurambo we awutera ibyuma inshuro zirenga 100

Amafoto:Eric Semuhungu yambuye umukobwa ubusa buri buri imbere yabantu 700 bari babakurikiye