in

Biratangaje: Abagabo bibye amafaranga ya Perezida yari yitsimbiye mu rwuri bamaze gucakirwa

Biratangaje: Abagabo bibye amafaranga ya Perezida yari yitsimbiye mu rwuri bamaze gucakirwa.

Abagabo babiri bo muri Afurika y’Epfo bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga ya Perezida w’iki gihugu Cyril Ramaphosa bamaze gutabwa muri yombi mu gihe umwe agashishakishwa.

Aya mafaranga ya Perezida Cyril Ramaphosa yari yarayatsimbye mu mwenda w’intebe yari mu rwuri rwe ruherereye mu gace ka Phala Phala aya mafaranga akaba yaribwe mu mwaka wa 2020 aho bivugwa ko yibwe n’abagabo batatu none babiri muri bo bakaba bamaze gufatwa umwe usigaye akaba ari guhigwa bukware.

Arthur Fraser wahoze ari umuyobozi mu rwego rw’umutekano muri iki gihugu niwe watumye aya makuru amenyekana ubwo yashinjaga Cyril Ramaphosa kunyereza umutungo w’igihugu, ruswa ndetse no gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu ze bwite.

Uyu mugabo Arthur Fraser yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa yibwe miliyoni enye gusa Perezida Ramaphosa we ubwe yivugira ko yibwe amafaranga ibihumbi 580.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro: Ikamyo yari ifite ibirango byo mu Burundi yakoze impanuka igonga ikigo cy’amashuri

“Wowe cyaraguhombeye”: Killa Man imbere ya mikoro yabwiye Miss Nyambo ko igitsina cye cyamuhombeye nyuma yo kumenya amakuru y’umukobwa cyabereye igishoro