in

Kicukiro: Ikamyo yari ifite ibirango byo mu Burundi yakoze impanuka igonga ikigo cy’amashuri

Ikamyo yakoze impanuka igonga igipangu cy’ishuri rya Kagarama riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hangirika igipangu na ‘bordure’ z’umuhanda, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko byabaye kuri wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023, iyo kamyo ifite Pulake z’i Burundi yakoze impanuka, ikaba yavaga i Nyanza igana Kicukiro Santere.

Yari ipakiye amabati ibihumbi 20 igeze hafi y’ishuri rya Kagarama, shoferi ayiyobora nabi, yangiza indabo na yo ubwayo irangirika kuko yanahirimye.

Ikindi Umuvugizi wa Polisi asaba abatwara ibinyabiziga, ni ukwirinda telefone igihe batwaye, kubera ko bimaze kugaragara ko hari n’abakora impanuka bitewe no kurangarira kuri telefone.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarira yaragiye gutakara: Dogiteri Nsabi yavuze agahinda yatewe n’umukobwa yakunze ndetse n’ibintu yamuhaye byose ariko akanga akamukatira -AMASHUSHO

Biratangaje: Abagabo bibye amafaranga ya Perezida yari yitsimbiye mu rwuri bamaze gucakirwa