Umunyamideli Cris Galera wari warahisemo kwikorana ubukwe ari wenyine akibera umugabo n’umugore icyarimwe, yaje kwiha gatanya nyuma yo kubona umukunzi wemeye kumubera umugabo.
Cris Galera yakoze ibirori by’ubukwe muri Nzeri uyu mwaka, ariko ubu yahisemo kwiha gatanya nyuma yo gukundana n’undi muntu. Uyu mugore wo muri Brazil yari yararambiwe no kubaho nta mugabo kandi ahatirwa gukora ubukwe, ahitamo kubwikorana bwemewe yakoreye mu mujyi wa Sao Paulo.
Ikinyamakuru Daily Star, kivuga ko uyu munyamideli w’imyaka 33 y’amavuko wakoze ubukwe bwe wenyine mu gihe gishize, nyuma y’iminsi 90 yahise atangaza ko yikoreye gatanya kuko yabonye umukunzi. Ati: “Nishimiye ko bimara igihe ariko bikaba. Natangiye kwizera urukundo mu gihe nahuye n’undi muntu udasanzwe. Nageze aho nkura, nabonye ko ndi umugore ukomeye kandi wiyemeje. Nahoraga ntinya kuba njyenyine, ariko nasanze nkeneye kwiga kwiyumva neza, niyambuye gatanya ubu sindi njyenyine”.