Mu nkuru zacu zatambutse twagiye tubagezaho abana bavukanye amasura adasanzwe, aho babaga basuwe n’itangazamakuru bakaganira n’imiryango yabo ku ngorane bagira,aho ndetse bavugaga ko bamwe mu baturanyi babo babibasira babita amazina abatesha agaciro, bati “ni inkende”,abandi bakavuga ko barisha ibyatsi .Gusa kuri iyi nshuro umwe muri bo witwa Nsanzimana Elia w’imyaka 22 wavukanye isura idasanzwe akaba afite ingorane mu kuvuga, akaba anatinya abantu ,yafashijwe kugera aho abandi bana bafite ubumuga nk’ubwe ndetse n’ubundi butandukanye barererwa mu karere ka Rubavu.
Ni urugendo rutoroshye rwari rwateguwe na Afrimax Tv aho yasuye inshuro nyinshi uyu musore I wabo mu karere ka Gisagara.Ndetse bakiyemeza kuzamujyana I Rubavu ahurayo n’abandi bana batatu bavukanye amasura adasanzwe.Mu rugendo rwa Nsanzimana ava I Gisagara ajya I Rubavu yagiye ashungerwa n’abantu batandukanye, bari baramubonye mu makuru,ndetse na we kubera kutamenyera kujya aho abandi bantu bari byamutonze.Gusa byose byararangiye ahujwe na bandi bana batatu bafite ikibazo nk’icye ndetse agezwa mu ishuri rirererwamo abana bafite ubumuga bunyuranye .
Kanda hano hasi urebe video y’uyu rugendo rwa Afrimax Tv na Nsanzimana Elia: