Birabe ibyuya! Abanyeshuri 90 bo mu ishuri ribanza, bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya Cake yashyizwemo urumogi.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagera kuri 90 bo muri Afurika yepfo boherejwe mu bitaro nyuma yo kurya cake bakekaga ko yari yashyizwemo urumogi.
Abayobozi bavuze ko abo banyeshuri baguze iyo mitsima(Cakes) ku mucuruzi wo mu muhanda berekeza mu ishuri ribanza rya Pulamadibogo, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pretoria.Bakimara kuzirya bagize isesemi no kubabara mu gifu no kuruka ndetse no kugeza ubu abakobwa batatu bakaba bakirembeye mu bitaro.Abantu babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica.
Ishami rishinzwe uburezi mu ntara ya Gauteng ryatangaje ko abarimu bahamagaye imbangukiragutabara nyuma yo kubona “imyitwarire idasanzwe” y’abana bari mu ishuri.Polisi yavuze ko aba bakekwa bafite umwe afite imyaka 21 undi akagira 19 bakaba kuzagezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Soshanguve.Yavuze ko ibyabaye byateje umubabaro mwinshi ababyeyi bagahangayikishwa n’umutekano w’abana babo.
Polisi ikaba ikomeje gukora raporo no gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hemezwe niba urumogi rwarakoreshejwe muri iyi mitsima. Abanyeshuri barenga 90 nibo bivugwa ko bayiriye baza kugira ububabare bukabije”.
Ishami ry’uburezi ryatangaje ko bose boherejwe mu bigo nderabuzima biri hafi, kandi “abagera kuri 87” barasezerewe.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ishyaka rya Democratic Alliance (DA) ryasabye ko hashyirwaho uburyo bunoze bwo gusuzuma abacuruzi bo mu mihanda, nyuma yuko abana umunani binjiye mu bitaro bariye ibyo bita Cookies) hanze y’ishuri ryabo.