Muri iki gihe hadutse ibyitwa #Challenges bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga aho usanga abantu batandukanye barushanwa kwigana ibyo abandi baba bakoze mbese bikaba nko kurushanwa, nibyo byatumye uyu mwana witwa Joshua w’imyaka 12 y’amavuko na we ashiramo umwuka ubwo yakoraga “Blackout Challenge” yari yabonye kuri Tick Tok.
Joshua Haileyesus yari umwana ushimishije wakundwaga n’umuryango we ninshuti. Ikibabaje ni uko ubuzima bwe bwaje kuhagendera nyuma yo kugerageza izi challenges zo ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mwana w’imyaka 12 ukomoka muri Colorado bamusanze mu bwiherero bw’iwabo yataye ubwenge aho yari yinize akoresheje imishumi y’inkweto ze.
Nk’uko umuryango we ubitangaza, ngo yari arimo kureba amashusho ya TikTok na YouTube yerekana ibyo bise” Blackout Challenges,” aho abantu bafata amashusho biheza umwuka cyangwa bakiniga kugeza igihe bataye ubwenge.
Joshua na we yarabikoze atakaza ubwenge maze ajyanwa mu bitaro aho yamaze muri koma iminsi 19 mbere yo gupfa azize ibikomere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, se wa Joshua yagize ati: “Ntabwo nigeze ntekereza ko umuhungu wanjye azakora ibintu nk’ibyo.Ubu ndimo kwishyura ikiguzi, mbaho ubuzima, kandi nanga ko abandi babyeyi banyura muri ibi.”