Umwana w’umukobwa w’imyaka 8 ukomoka muri Yemen yapfuye ,nyuma yo gukora ubukwe n’umusaza w’imyaka 80 abihatiwe n’ababyeyi be kubera ubukene .
Uyu mwana w’imyaka 8 witwa Rowan wemeye gushakana n’umusaza w’imyaka 80 ngo byaje kumuviramo urupfu mu ijoro rye ry’ubukwe.
N’ubwo yapfuye ariko, byavugwa ko , uyu mwana yahatiriwe gukora ubukwe n’umusaza umukubye inshuro 10 zose.
Ibi byatumye bamwe bibaza impamvu itangazamakuru ndetse n’umuryango w’umukobwa udafata iya mbere ngo urwanye urwo rukundo rumeze rutyo rwabereye muri Yemen.
Bivugwa ko ubu bukwe bwatewe n’ubukene , uyu muryango w’uyu mukobwa wari ufite kugeza ubwo wemereye gutanga umwana wabo dore ko bashakaga amafaranga.