in ,

Birababaje! Umugore yafunzwe azira kwica abana babiri akoresheje imbunda

Birababaje! Umugore yafunzwe azira kwica abana babiri akoresheje imbunda.

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Kentuky witwa Tiffanie Lucas w’imyaka 32 y’amavuko afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana be babiri akoresheje imbunda.

Ikinyamakuru People kivuga ko uyu mugore yasanzwe mu rugo rurimo imbunda maze bitegereje neza babona imirambo y’abana be babiri ahita afatwa atyo gusa we yavuze ko atari we wabishe ahubwo yinjiye muri yo nzu agasanga bamaze kuraswa.

Uyu mugore ushinjwa kwica abana be asanzwe yarabaswe n’ibiyobyabwenge dore ko yari amaze iminsi afunguwe bikaba bicyekwako yaba afite ikibazo cyo mu mutwe kubera imyitwarire ye idahwitse akunze kugaragaraza.

Ikindi cyatumye Lucas abantu bakomeza kumuhamya icyaha cyo kwica abana be nuko ubwo yafatwaga wabonaga ko nta kibazo afite cyo kubura bana be babiri kandi ababyeyi b’abagore bazwiho gukunda abana babo ku kigero cyo hejuru.

Abana ba Tiffanie Lucas bicyekwako yivuganye umuto yari afite imyaka 6 y’amavuko mu gihe umukuru we yari afite imyaka 9 y’amavuko.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa wamugabo wapimishije DNA test za bana 4 bose agasanga  atari abe, yavuze impamvu itangaje yaciye inyuma umugabo we

Nyuma y’uko rutahizamu wa Rayon Sport akomanze muri APR FC bakamubwira ko batamukeneye, umukire wifitiye ikipe ye mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye kumwegera kugira ngo aze ajye yihimura kuri izi kipe