in

Birababaje: mu karere ka Rubavu umusaza yahiye arakongoka.

Mu karere ka Rubavu haravugwa inkuru ibabaje y’umusaza w’imyaka 65 witwa Kabagema Serathiel wahiriye mu kiraro agakongoka ubwo yari arinze inka ze.

Mu masaa yine ashyira saa tanu zijoro nibwo ibi byabereye mu mudugudu wa Gahenerezo ,mu kagari ka Rungu mu murenge wa Mudende.

Uwitwa Thomas w’imyaka 65 niwe watanze aya makuru avuga ko Kabagema yitabye Imana. Ngo hari hashize umwanya amuciyeho bigaragara ko yari yanyoye inzoga amubwira ko avuye mu murenge wa Busasamana avuga ko yumvise impumuro mbi maze ajya kureba asanga ni uriya musaza wari umaze guhira mu kiraro ,yakomgotse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko amakuru bafite ari uko Kabagema yahiriye mu kiraro ariko ko ku bufatanye bwinzego z’umutekano bagiye mu murenge wa Mudende ngo hamenyekane amakuru ku rupfu rwa nyakwigendera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bifashe ku munwa babonye umugore wiyubashye yibye ibintu mu iduka abikenyereraho(Video).

Kwa mayaka benshi twarebeye imipira , umusaza mayaka yitabye imana