Mugabarigira jean Claude umuryango we washatse ku mwica bamutwitse na petrol gusa imana ikinga akaboko ntiyapfa.
yavuze ko impamvu icyatumye bamutwika aruko batashaka ko abana n’umugore we mukantwari Yvonne wamufashije gucika uwo mutego wari ku muhitana.
kugeza kuri uyu munsi babayeho mu bwoba kubera ko abashatse kwica umugabo we Jean claude bagihari kandi bashobora kongera nkuko bo ubwabo babyitangariza.
Mbere jean Claude yari abayeho nka bandi bana kuko yakuze afite umuryango umukunda gusa ageze igihe cyo gushaka umugore, umuryango we wamuzaniye umukobwa ngo abari we bazashakana yaje ku mwanga nkuko we abyivugira.
Kuva ya kwanga umukobwa bamushakiye agakunda Yvonne nibwo bashatse kumwica bamwe bo mu muryango we .
Bamuhaye ibintu mu nzoga yisanga mu nzu bayikinze maze barayitwika jean Claude ayirimo gusa umugore yvonne yaje gutabaza abaturanyi nawe babasha kurokora Jean Claude.