in ,

NdababayeNdababaye

Arimanitse ashiramo umwuka kubera kubura amafaranga ngo yishyure ibitaro umukobwa we arwariyemo

Abapolisi bo mu Karere ka Rarieda mu gihugu cya Kenya barimo gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 55 mu mudugudu wa Tuoro mu gace ka West Asembo bivugwa ko yiyahuye.

Bivugwa ko Alfred Owuor yiyahuye nyuma yuko umwe mu bantu bo mu muryango we yari yamusezeranyije kumufasha kwishyura fagitire y’ibitaro y’umukobwa we ariko akaza kwisubiraho ku munota wa nyuma.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’agace ka West Asembo Wycliffe Odiango, ngo umurambo w’uyu mugabo wavumbuwe umanitse ku giti umugozi uri mu ijosi mu gihuru.

Yabonetse yapfuye nyuma gato yo kubona amakuru ko mwene wabo atakimufashije kwishyura amafaranga y’ibitaro ngo yishyure imiti umukobwa we yari akeneye nk’uko iyi nkuru dukesha Standardmedia ivuga.

Umuyobozi ati: “Umurambo wavumbuwe n’umuturanyi wari ugiye kuzirika ihene ye maze aratabaza”.

Odiango yavuze ko uyu mugabo yari asigaye yibana nyuma yo gutandukana n’umugore we.

Umukobwa we yari yinjiye mu Bitaro by’Akarere ka Bondo kandi hakenewe Amashilingi 13,000 yo kwishyura imiti.

Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’Akarere ka Madiany ngo ukorerwe ibizamini.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umuhungu yakoreye umukobwa biteye agahinda

Birababaje :Ibyo umuryango we washatse ku mukorera biteye agahinda (Amafoto)