Mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, akagari ka Ngwa, haravugwa inkuru y’abaturage barwaye indwara itaramenyekana, ariko bikaba byaraturutse kuwa 07 kanama 2022 bagiye mu rugo rw’umuturanyi, aho hari umwana wari wakomejwe kwa padiri, nuko bakabaha ubushera ariko ababunyweyeho bose bakaza gufatwa n’indwara itazwi.
Aya makuru akomeza avuga ko abaturage bagera kuri 22 barwariye ku bitaro bikuru by’akarere ka Nyanza, ariko kugeza kuri ubu hakaba hataramenyekana umuntu waba warahumanyije ibi binyobwa. Onesmu wakoresheje ibi birori avuga ko ngo abanyweye bose kuri uru ruyama baje kuramba, dore ko umugore we n’abana bagera kuri batandatu nabo barwariye muri ibi bitaro n’abaturanyi babo.
Ubwo yaganiraga na BTN yagizw ati” ikibazo twahuye nacyo, twari twagize batisimu yo gukomezwa kw’abana, ibirori biba bisanzwe. Bigeze mu ijoro saa tanu nibwo abantu batangiye gutaka ko barimo kuribwa, ndetse uko amasaha akomeza kwicyuma bigakomera cyane”.
Abaturanyi b’uyu mugabo bavuze ko uyu musaza batamuziho kuroga, ariko batunguwe cyane n’umuntu waba waraje akaroga uruyama bazi cyane nk’ikigage, kugeza ubwo abantu bose barunyweyeho bahise bajya mu bitaro bya Nyanza
Umwe yagize ati” iyi nkuru irababaje cyane, iteye n’agahinda, kubera n’uwakoze ubukwe nawe ararwaye”. Bakomeje bavuga ko kandi bababajwe n’umuntu waje guhumanya ibyo kunywa by’aha adatoranije, bagasaba ko uwabikoze yashakishwa akabihanirwa.